-
Zab. 41:1Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
41 Ugira ibyishimo ni uwita ku woroheje.+
Ku munsi w’amakuba Yehova azamukiza.
-
-
Yesaya 58:7, 8Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
7 Ni ugusangira ibyokurya byawe n’umuntu ushonje,+
Ukazana umuntu ubabaye utagira aho aba ukamushyira mu nzu yawe,
Wabona umuntu udafite imyenda yo kwambara ukayimuha+
Kandi ntiwirengagize mwene wanyu?
8 Nubigenza utyo, umucyo wawe uzaba nk’urumuri rwa mu gitondo bwenda gucya+
Kandi uzahita ukira.
Gukiranuka kwawe kuzakugenda imbere
Kandi ikuzo rya Yehova rizakugenda inyuma rikurinze.+
-