9 Wa munebwe we, uzaryamira ugeze ryari?
Uzakanguka ryari?
10 Uba wibwira uti: “Reka nongere nsinzire ho gato, mbe mfashe agatotsi,
Nipfumbate ho gato nduhuke.”+
11 Ariko ubukene buzagutera bugutunguye nk’umujura,
N’ubutindi bugutere bumeze nk’umuntu witwaje intwaro.+