-
1 Samweli 16:18, 19Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
18 Umwe mu bagaragu be aramubwira ati: “Nabonye umuhungu wa Yesayi w’i Betelehemu ari umucuranzi w’umuhanga. Ni umusore w’intwari kandi ni umuhanga mu kurwana.+ Azi kuvuga neza, ni mwiza+ kandi Yehova ari kumwe na we.”+ 19 Sawuli yohereza intumwa kwa Yesayi ngo imubwire iti: “Nyoherereza umuhungu wawe Dawidi w’umushumba.”+
-
-
1 Abami 7:13, 14Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
13 Umwami Salomo atuma kuri Hiramu+ i Tiro, araza. 14 Mama wa Hiramu yari umupfakazi wakomokaga mu muryango wa Nafutali, naho papa we yakomokaga i Tiro, akaba yari umucuzi w’imiringa.+ Yari umuhanga cyane mu bijyanye no gucura imiringa, abisobanukiwe cyane+ kandi amaze igihe kinini abikora. Nuko yitaba Umwami Salomo, amukorera imirimo yamutegetse yose.
-