-
Matayo 21:23-25Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
23 Nuko amaze kwinjira mu rusengero, abakuru b’abatambyi n’abayobozi b’Abayahudi baza aho ari basanga yigisha, baramubaza bati: “Ni izihe mbaraga zituma ukora ibyo bintu, kandi se ni nde waziguhaye?”+ 24 Yesu arabasubiza ati: “Nanjye mureke mbabaze ikintu kimwe. Nimukimbwira, nanjye ndababwira aho mvana imbaraga zituma nkora ibi bintu. 25 Ni nde watumye Yohana kubatiza abantu? Ni Imana yo mu ijuru cyangwa ni abantu?” Nuko bajya inama hagati yabo bati: “Nituvuga tuti: ‘ni Imana yo mu ijuru,’ aratubaza ati: ‘none se kuki mutamwizeye?’+
-