ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Mariko 11:27-33
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 27 Bongera gusubira i Yerusalemu. Nuko igihe yagendagendaga mu rusengero, abakuru b’abatambyi, abanditsi n’abayobozi b’Abayahudi baza aho ari, 28 baramubaza bati: “Ni izihe mbaraga zituma ukora ibyo bintu? Kandi se ni nde waziguhaye?”+ 29 Yesu arababwira ati: “Nimureke mbabaze ikibazo kimwe. Nimukinsubiza, nanjye ndababwira aho mvana imbaraga zituma nkora ibi bintu. 30 Ni nde watumye Yohana kubatiza abantu?+ Ni Imana yo mu ijuru cyangwa ni abantu? Ngaho nimunsubize.”+ 31 Nuko bajya inama hagati yabo, bati: “Nituvuga tuti: ‘ni Imana yo mu ijuru yamutumye,’ aratubaza ati: ‘none se kuki mutamwizeye?’ 32 Ariko nanone ntitwatinyuka kuvuga tuti: ‘ni abantu bamutumye.’” Batinyaga abaturage, kuko bose bemeraga rwose ko Yohana yari umuhanuzi.+ 33 Nuko basubiza Yesu bati: “Ntitubizi.” Yesu na we arababwira ati: “Nanjye rero simbabwira aho nkura imbaraga zituma nkora ibi bintu.”

  • Luka 20:1-8
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 20 Umunsi umwe, ubwo Yesu yigishirizaga abantu mu rusengero ababwira ubutumwa bwiza, abakuru b’abatambyi, abanditsi n’abayobozi b’Abayahudi, baramwegereye, 2 baramubaza bati: “Ni izihe mbaraga zituma ukora ibyo bintu, kandi se ni nde waziguhaye?”+ 3 Arabasubiza ati: “Nanjye nimureke mbabaze ikibazo kimwe, maze mukinsubize: 4 Ni nde watumye Yohana kubatiza abantu? Ni Imana yo mu ijuru, cyangwa ni abantu?” 5 Nuko hagati yabo bafata umwanzuro, baravuga bati: “Nituvuga tuti: ‘ni Imana yo mu ijuru,’ aratubaza ati: ‘none se kuki mutamwizeye?’ 6 Kandi nituvuga tuti: ‘ni abantu,’ abaturage baradutera amabuye kuko bemera ko Yohana yari umuhanuzi.”+ 7 Nuko bamusubiza ko batabizi. 8 Yesu na we arababwira ati: “Nanjye simbabwira aho nkura imbaraga zituma nkora ibi bintu.”

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze