ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Matayo 21:23-27
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 23 Nuko amaze kwinjira mu rusengero, abakuru b’abatambyi n’abayobozi b’Abayahudi baza aho ari basanga yigisha, baramubaza bati: “Ni izihe mbaraga zituma ukora ibyo bintu, kandi se ni nde waziguhaye?”+ 24 Yesu arabasubiza ati: “Nanjye mureke mbabaze ikintu kimwe. Nimukimbwira, nanjye ndababwira aho mvana imbaraga zituma nkora ibi bintu. 25 Ni nde watumye Yohana kubatiza abantu? Ni Imana yo mu ijuru cyangwa ni abantu?” Nuko bajya inama hagati yabo bati: “Nituvuga tuti: ‘ni Imana yo mu ijuru,’ aratubaza ati: ‘none se kuki mutamwizeye?’+ 26 Ariko nituvuga tuti: ‘ni abantu,’ rwose aba bantu ntitubakira kuko bose bemera ko Yohana yari umuhanuzi.” 27 Nuko basubiza Yesu bati: “Ntitubizi.” Na we arababwira ati: “Nanjye simbabwira aho nkura imbaraga zituma nkora ibi bintu.

  • Luka 20:1-8
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 20 Umunsi umwe, ubwo Yesu yigishirizaga abantu mu rusengero ababwira ubutumwa bwiza, abakuru b’abatambyi, abanditsi n’abayobozi b’Abayahudi, baramwegereye, 2 baramubaza bati: “Ni izihe mbaraga zituma ukora ibyo bintu, kandi se ni nde waziguhaye?”+ 3 Arabasubiza ati: “Nanjye nimureke mbabaze ikibazo kimwe, maze mukinsubize: 4 Ni nde watumye Yohana kubatiza abantu? Ni Imana yo mu ijuru, cyangwa ni abantu?” 5 Nuko hagati yabo bafata umwanzuro, baravuga bati: “Nituvuga tuti: ‘ni Imana yo mu ijuru,’ aratubaza ati: ‘none se kuki mutamwizeye?’ 6 Kandi nituvuga tuti: ‘ni abantu,’ abaturage baradutera amabuye kuko bemera ko Yohana yari umuhanuzi.”+ 7 Nuko bamusubiza ko batabizi. 8 Yesu na we arababwira ati: “Nanjye simbabwira aho nkura imbaraga zituma nkora ibi bintu.”

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze