-
1 Samweli 25:23, 24Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
23 Abigayili akibona Dawidi, ava ku ndogobe vuba vuba, apfukamira Dawidi, akoza umutwe hasi. 24 Hanyuma yikubita ku birenge bya Dawidi aramubwira ati: “Databuja, ube ari njye ubaraho icyaha. Ndakwinginze, tega amatwi wumve ibyo njyewe umuja wawe ngiye kukubwira.
-
-
Esiteri 4:13, 14Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
13 aramusubiza ati: “Ntutekereze ko kuba uri mu muryango w’umwami ari byo bizatuma urokoka ibizagera ku bandi Bayahudi bose. 14 Niwicecekera muri iki gihe, Abayahudi ntibazabura ubatabara ngo abakize.+ Ariko wowe na bene wanyu muzapfa. Ubundi se ubwirwa n’iki niba utarabaye umwamikazi kugira ngo ugire icyo ukora mu gihe nk’iki?”+
-
-
Zab. 145:11Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
11 Abantu bazavuga icyubahiro cy’ubwami bwawe,+
Kandi bavuge ibyo gukomera kwawe,+
-