-
Yesaya 44:14, 15Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
14 Hari umuntu ukora akazi ko gutema ibiti by’amasederi.
Atoranya ubwoko bw’igiti kizaba kinini cyane,
Akakireka kigakurira mu biti byo mu ishyamba.+
Atera igiti cy’umworeni, imvura yagwa ikagikuza.
15 Nyuma yaho, gihinduka inkwi umuntu acanisha umuriro.
Akivanaho inkwi zo kota,
Agacana umuriro akotsa n’umugati.
Ariko akora n’ikigirwamana maze akagisenga.
Agikoramo n’ikigirwamana kibajwe, maze akacyunamira.+
-