ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 1 Abami 21:20, 21
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 20 Ahabu abwira Eliya ati: “Noneho urambonye wa mwanzi wanjye we?”+ Aramusubiza ati: “Ndakubonye! Imana iravuze iti: ‘kubera ko wiyemeje* gukora ibyo Yehova yanga,+ 21 ngiye kuguteza ibyago. Nzagukuraho, nice ab’igitsina gabo*+ bose bo mu muryango wa Ahabu, ndetse n’udafite kirengera n’ufite intege nke kurusha abandi muri Isirayeli.+

  • 2 Abami 10:10, 11
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 10 Mumenye ko nta jambo na rimwe rya Yehova, mu byo Yehova yavuze ku muryango wa Ahabu ritazasohora,*+ kandi ko Yehova yashohoje ibyo yavuze akoresheje umugaragu we Eliya.”+ 11 Nanone Yehu yica abo mu muryango wa Ahabu bose bari basigaye i Yezereli, yica abanyacyubahiro be bose, inshuti ze magara n’abatambyi be,+ kugeza aho yabamariye bose.+

  • Yeremiya 22:24
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 24 “Yehova Imana ihoraho aravuga ati: ‘ndahiye mu izina ryanjye ko wowe Koniya*+ umuhungu wa Yehoyakimu+ umwami w’u Buyuda, niyo waba uri impeta iri ku kuboko kwanjye kw’iburyo nkoresha ntera kashe, nagukuramo!

  • Yeremiya 22:30
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 30 Yehova aravuga ati:

      ‘Mwandike ko uyu mugabo atagira abana,

      Ko ari umugabo utazagira icyo ageraho mu gihe cyo kubaho kwe,*

      Kuko nta n’umwe mu rubyaro rwe

      Uzicara ku ntebe y’ubwami ya Dawidi ngo yongere ategeke mu Buyuda.’”+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze