4 Ibigirwamana byabo ni ifeza na zahabu,
Kandi byakozwe n’abantu.+
5 Bifite akanwa ariko ntibishobora kuvuga.+
Bifite amaso ariko ntibishobora kureba.
6 Bifite amatwi ariko ntibishobora kumva.
Bifite amazuru ariko ntibishobora guhumurirwa.
7 Bifite intoki ariko ntibishobora gukorakora.
Bifite ibirenge ariko ntibishobora kugenda,+
Kandi nta jwi rituruka mu mihogo yabyo.+
8 Ababikora,+
N’ababyiringira bose bazamera nka byo.+