-
Yesaya 46:6Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
6 Hari abatanga zahabu nyinshi bazikuye mu dukapu twabo,
Bagapima ifeza ku munzani.
-
-
Yeremiya 10:3, 4Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
3 Ibikorwa by’abo bantu ni ubusa.
Ni igiti umunyabukorikori atema mu ishyamba,
Akakibajisha igikoresho cye.+
-
-
Yeremiya 10:8, 9Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
8 Bose ni abaswa batagira ubwenge.+
Kwigishwa n’igiti nta cyo byabamarira.+
9 Batumiza i Tarushishi ibintu bimeze nk’amabati by’ifeza,+ bakanatumiza zahabu muri Ufazi,
Byakozwe n’umunyabukorikori n’ibiganza by’umuntu ucura ibyuma.
Imyenda yabyo iboshywe mu budodo bw’ubururu no mu bwoya buteye ibara ry’isine.
Byose byakozwe n’abakozi b’abahanga.
-
-
1 Abakorinto 10:19Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
19 None se ubwo naba nshatse kuvuga ko ibigirwamana cyangwa ibyatambiwe ibigirwamana hari icyo bimaze?
-