ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Yesaya 40:20
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 20 Atoranya igiti cyo gutangaho ituro,+

      Agatoranya igiti kitazabora.

      Ashaka umunyabukorikori w’umuhanga

      Kugira ngo amukorere igishushanyo kibajwe kitazanyeganyega.+

  • Yesaya 44:14, 15
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 14 Hari umuntu ukora akazi ko gutema ibiti by’amasederi.

      Atoranya ubwoko bw’igiti kizaba kinini cyane,

      Akakireka kigakurira mu biti byo mu ishyamba.+

      Atera igiti cy’umworeni, imvura yagwa ikagikuza.

      15 Nyuma yaho, gihinduka inkwi umuntu acanisha umuriro.

      Akivanaho inkwi zo kota,

      Agacana umuriro akotsa n’umugati.

      Ariko akora n’ikigirwamana maze akagisenga.

      Agikoramo n’ikigirwamana kibajwe, maze akacyunamira.+

  • Yesaya 45:20
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 20 Muhurire hamwe muze.

      Mwebwe abarokotse bo mu bihugu, mwegere hano muri hamwe.+

      Abatwara ibishushanyo bibajwe nta kintu bazi

      Kandi basenga imana idashobora kubakiza.+

  • Habakuki 2:18
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 18 Ese igishushanyo kibajwe kimaze iki,

      Kandi ari umuntu wakibaje?

      Igishushanyo gicuzwe mu cyuma* hamwe n’umuntu wigisha ibinyoma bimaze iki,

      Ku buryo uwabikoze yabyiringira,

      Agakora ibigirwamana bitagira akamaro kandi bidashobora kuvuga?+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze