ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Gutegeka kwa Kabiri 30:1-3
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 30 “Ibivugwa muri iri sezerano byose nibimara kubageraho, ni ukuvuga imigisha n’ibyago nabashyize imbere,+ mukabyibuka+ muri mu bihugu byose Yehova Imana yanyu azaba yarabatatanyirijemo,+ 2 maze mukagarukira Yehova Imana yanyu,+ mwebwe n’abana banyu, mukamwumvira mugakora ibyo mbategeka uyu munsi, mubikoranye umutima wanyu wose n’ubugingo* bwanyu bwose,+ 3 Yehova Imana yanyu azagarura abazaba barajyanywe muri ibyo bihugu,+ abagirire imbabazi,+ yongere abahurize hamwe abavanye muri ibyo bihugu byose Yehova Imana yanyu azaba yarabatatanyirijemo.+

  • Zab. 106:47
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 47 Yehova Mana yacu, dukize.+

      Uduteranyirize hamwe udukuye mu bihugu bitandukanye,+

      Kugira ngo dusingize izina ryawe ryera,

      Kandi tugusingize tunezerewe.+

  • Yesaya 66:20
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 20 Bazazana abavandimwe banyu bose babavanye mu bihugu byose,+ babahe Yehova ngo babe impano. Bazabazana ku mafarashi, mu magare akururwa n’amafarashi, mu magare atwikiriye, ku nyumbu* no ku ngamiya zihuta cyane, babageze ku musozi wanjye wera, ari wo Yerusalemu,” ni ko Yehova avuga. “Bizaba bimeze nk’igihe Abisirayeli bazana ituro mu nzu ya Yehova barizanye mu gikoresho kitanduye.”*

  • Ezekiyeli 36:24
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 24 Nzabavana mu mahanga mbahurize hamwe mbavanye mu bihugu byose maze mbazane mu gihugu cyanyu.+

  • Mika 2:12
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 12 Yakobo we, nzateranyiriza hamwe abantu bawe bose.

      Nzahuriza hamwe Abisirayeli bose basigaye nta kabuza.+

      Nzabashyira hamwe bunge ubumwe nk’intama ziri mu kiraro,

      Bamere nk’amatungo ari mu rwuri.*+

      Aha hantu hazumvikana amajwi y’abantu benshi.’+

  • Zekariya 8:7
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 7 “Yehova nyiri ingabo aravuze ati: ‘dore ngiye gukiza abantu banjye, mbakure mu gihugu cyo mu burasirazuba no mu gihugu cyo mu burengerazuba.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze