-
1 Abami 18:24, 25Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
24 Noneho muri busenge* imana yanyu nanjye nsenge* Yehova.+ Imana iri busubize yohereza umuriro, iraba igaragaje ko ari yo Mana y’ukuri.”+ Abantu bose baramusubiza bati: “Ibyo uvuze ni byiza.”
25 Eliya abwira abahanuzi ba Bayali ati: “Kubera ko mwe muri benshi, mubanze muhitemo ikimasa kikiri gito mukibage, hanyuma musenge Imana yanyu ariko ntimucane umuriro.”
-