-
Abalewi 3:14-16Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
14 Kuri iyo hene, azakureho ibyo gutura Yehova ngo bibe igitambo gitwikwa n’umuriro, ni ukuvuga ibinure byo ku nyama zo mu nda, ibinure byose byo ku mara,+ 15 impyiko zombi n’ibinure biziriho. Naho ibinure byo ku mwijima azabikuraneho n’impyiko. 16 Umutambyi azabitwikire ku gicaniro, bibe umugabane ugenewe Imana. Ni igitambo gitwikwa n’umuriro, impumuro nziza yacyo igashimisha Imana. Ibinure byose ni ibya Yehova.+
-