-
2 Ibyo ku Ngoma 36:22, 23Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
22 Mu mwaka wa mbere w’ubutegetsi bwa Kuro+ umwami w’u Buperesi, Yehova yatumye Umwami Kuro w’u Buperesi atanga itangazo mu bwami bw’Ubuperesi bwose, kugira ngo ibyo Yehova yavuze binyuze kuri Yeremiya+ bibe. Iryo tangazo yaranaryanditse;+ ryaravugaga ngo: 23 “Kuro umwami w’u Buperesi aravuze ati: ‘Yehova Imana yo mu ijuru yampaye ubwami bwose bwo mu isi+ kandi yampaye inshingano yo kumwubakira inzu i Yerusalemu mu Buyuda.+ Ese muri mwe hari abasenga iyo Mana? Yehova Imana yabo nabane na bo kandi bazamuke bajyeyo.’”+
-
-
Yesaya 45:13Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
13 Yehova nyiri ingabo aravuga ati: “Ni njye wahagurukije umuntu nkoresheje gukiranuka+
Kandi nzagorora inzira ze zose.
-