-
Esiteri 8:17Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
17 Mu ntara zose no mu mijyi yose iyo bumvaga itegeko ry’umwami, Abayahudi barishimaga cyane, bagakora ibirori. Kubera ko abantu benshi bo muri icyo gihugu bari batinye Abayahudi,+ na bo batangiye kwiyita Abayahudi.
-
-
Yesaya 14:1, 2Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
14 Yehova azagirira Yakobo imbabazi+ kandi azongera atoranye Abisirayeli.+ Azabatuza* mu gihugu cyabo+ kandi abanyamahanga bazabasanga bifatanye n’umuryango wa Yakobo.+ 2 Abantu bo mu bindi bihugu bazabafata babasubize mu gihugu cyabo kandi abo mu muryango wa Isirayeli bazabafata babagire abagaragu n’abaja,+ mu gihugu cya Yehova. Bazafunga abari barabagize imfungwa kandi bazategeka abahoze babakoresha imirimo y’agahato.
-
-
Yesaya 49:23Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
23 Abami ni bo bazakwitaho+
Kandi abamikazi ni bo bazakurera.
-
-
Yesaya 60:14Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
14 Abana b’abakubabazaga bazaza bakunamire,
Abagusuzuguraga bose bazaza buname imbere yawe
Kandi bazakwita umurwa wa Yehova,
Siyoni y’Uwera wa Isirayeli.+
-