10 Mwa bihugu mwe, nimwumve ijambo rya Yehova
Kandi muritangaze mu birwa bya kure, muvuga muti:+
“Uwatatanyije Abisirayeli azabahuriza hamwe.
Azabarinda nk’uko umwungeri arinda amatungo ye.+
11 Kuko Yehova azacungura Yakobo+
Kandi akamukiza umurusha imbaraga.+