-
Yeremiya 34:15, 16Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
15 Hashize igihe gito* mwisubiyeho mukora ibyo mbona ko ari byiza, buri wese asezerera mugenzi we wamukoreraga kandi mubyemerera imbere yanjye mu nzu yitiriwe izina ryanjye. 16 Ariko mwahinduye umwanzuro mwari mwarafashe maze mwanduza* izina ryanjye,+ mugarura abagaragu banyu baba abagabo n’abagore, abo mwari mwararetse bakagenda nk’uko babyifuzaga,* mubahatira kongera kubabera abagaragu.’
-