-
2 Abami 22:18, 19Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
18 Ariko umwami w’u Buyuda wabatumye kumubariza Yehova, mumubwire muti: “Yehova Imana ya Isirayeli aravuze ati: ‘ku bijyanye na ya magambo wasomye: 19 “Kubera ko umutima wawe wumviye* kandi ukicisha bugufi+ imbere ya Yehova, ukimara kumva urubanza naciriye aha hantu n’abaturage baho, mvuga ko bazagerwaho n’ibyago kandi ko umuntu wese uzumva ibyabagezeho azagira ubwoba, ukaba waciye imyenda yawe,+ ukanaririra imbere yanjye, nanjye nakumvise. Ni ko Yehova avuga.
-