-
Matayo 21:28-31Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
28 “Ibi ngiye kubabwira mubitekerezaho iki? Hari umugabo wari ufite abana babiri. Nuko asanga uwa mbere aramubwira ati: ‘mwana wanjye, uyu munsi ujye gukora mu ruzabibu.’ 29 Aramusubiza ati: ‘sinjyayo.’ Ariko nyuma yaho yisubiraho ajyayo. 30 Asanga uwa kabiri amubwira atyo. Aramusubiza ati: ‘ndajyayo mubyeyi.’ Ariko ntiyajyayo. 31 Muri abo bombi ni nde wakoze ibyo papa we ashaka?” Baramubwira bati: “Ni uwa mbere.” Yesu arababwira ati: “Ndababwira ukuri ko abasoresha n’indaya bazabatanga kwinjira mu Bwami bw’Imana,
-