-
Abaroma 9:31-33Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
31 Ariko Abisirayeli bo, nubwo bahatanaga ngo babe abakiranutsi nk’uko Amategeko yabisabaga, ntibayakurikije mu buryo bukwiriye. 32 Byatewe n’iki? Byatewe n’uko bibwiraga ko bashobora kuba abakiranutsi, bitewe n’imirimo bakoraga bidatewe no kwizera. Basitaye ku “Ibuye risitaza.”+ 33 Ibyo bihuje n’uko ibyanditswe bivuga. Bigira biti: “Dore ngiye gushyira i Siyoni ibuye+ risitaza n’urutare rugusha, kandi umuntu wese wubaka ukwizera kwe kuri urwo rutare, ntazakorwa n’isoni.”+
-
-
1 Abakorinto 1:23Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
23 Ariko twe tubwiriza ibyerekeye Kristo wamanitswe ku giti. Ubwo butumwa bubera igisitaza Abayahudi, kandi abatari Abayahudi babona ko ari ubuswa.+
-
-
1 Petero 2:7, 8Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
7 Kubera iyo mpamvu rero, Yesu ni uw’agaciro kenshi kuri mwe kuko mumwizera. Ariko ku batizera, “ni rya buye abubatsi banze+ ariko ryabaye irikomeza inguni.”*+ 8 Ni we “buye risitaza n’urutare rugusha.”+ Igituma abantu basitara ni uko batumvira ijambo ry’Imana, kandi ubuhanuzi bwari bwaragaragaje ko ari uko bizabagendekera.
-