-
Yesaya 3:14Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
14 Yehova azacira urubanza abayobozi n’abatware b’abantu be.
“Mwatwitse umurima w’imizabibu
Kandi ibyo mwibye abakene biri mu mazu yanyu.+
-
-
Mika 3:9-11Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
9 Nimutege amatwi ibi mwa bayobozi b’abakomoka kuri Yakobo mwe,
Namwe bakuru b’Abisirayeli,+
10 Mwica abantu kugira ngo mwubake Siyoni, mugakora n’ibikorwa bibi kugira ngo mwubake Yerusalemu.+
11 Abayobozi baho baca imanza ari uko bahawe ruswa,+
Abatambyi baho bakigisha ari uko bahawe ibihembo.+
Abahanuzi baho bahanura ibizaba ari uko bahawe amafaranga.+
Nyamara bavuga ko bishingikiriza kuri Yehova bagira bati:
-