-
Yesaya 32:14Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
14 Umunara ukomeye waratawe.
Umujyi wabaga wuzuyemo urusaku nta bantu bakiwutuyemo.+
Ofeli*+ n’umunara w’umurinzi ntibizongera guturwa.
Hazaba ahantu hakundwa n’indogobe zo mu gasozi,
Aho baragirira amatungo,+
-
Amaganya 2:8, 9Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
8 Yehova yiyemeje gusenya urukuta rw’umukobwa w’i Siyoni.+
Yarambuye umugozi wo gupimisha.+
Ntiyashubije ukuboko kwe inyuma ngo areke kurimbura.*
Atuma ibyo kuririraho n’urukuta birira.
Byose byacikiye intege rimwe.
ט [Teti]
9 Amarembo yaho yatebeye mu butaka.+
Yarimbuye ibifashe inzugi zaho arabivunagura.
Umwami waho n’abatware baho bari mu bihugu.+
Nta mategeko* akihaba; abahanuzi baho na bo ntibakibona iyerekwa riturutse kuri Yehova.+
-
-
-