ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Gutegeka kwa Kabiri 28:15
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 15 “Nimutumvira Yehova Imana yanyu, ngo mwitondere amabwiriza n’amategeko yose mbategeka uyu munsi, dore ibyago byose bizabageraho:+

  • Gutegeka kwa Kabiri 28:36
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 36 Mwebwe n’umwami muzishyiriraho ngo abategeke, Yehova azabajyana mu gihugu mutigeze mumenya,+ yaba mwe cyangwa ba sogokuruza banyu kandi nimugerayo muzakorera izindi mana z’ibiti n’amabuye.+

  • 2 Abami 24:15
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 15 Uko ni ko Umwami Nebukadinezari yajyanye Yehoyakini+ ku ngufu i Babuloni.+ Nanone yajyanye mama w’umwami, abagore b’umwami, abakozi b’ibwami n’abantu bakomeye bo muri icyo gihugu, abavana i Yerusalemu abajyana i Babuloni ku ngufu.

  • 2 Abami 25:7
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 7 Abahungu ba Sedekiya babiciye imbere ye. Nuko Nebukadinezari amumena amaso, amubohesha iminyururu y’umuringa amujyana i Babuloni.+

  • Amaganya 4:20
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 20 Uwatoranyijwe na Yehova,+ ari we wari umwuka wo mu mazuru yacu, yafatiwe mu rwobo rwabo,+

      Uwo ni we twavugagaho tuti: “Tuzibera mu gicucu cye mu bihugu.”

  • Ezekiyeli 12:13
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 13 Nzamutega urushundura rwanjye kandi azarufatirwamo.+ Nzamujyana i Babuloni mu gihugu cy’Abakaludaya ariko ntazakireba, azapfirayo.+

  • Daniyeli 1:3
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 3 Hanyuma umwami ategeka Ashipenazi wayoboraga ibyo mu rugo rwe ngo azane bamwe mu bana b’Abisirayeli, harimo abakomoka mu muryango wavagamo abami n’abanyacyubahiro.+

  • Daniyeli 1:6
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 6 Muri abo bana harimo bamwe bakomokaga mu Buyuda, ari bo Daniyeli,*+ Hananiya,* Mishayeli* na Azariya.*+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze