ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Yesaya 2:3
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    •  3 Abantu benshi bazawugana bavuga bati:

      “Nimuze tuzamuke tujye ku musozi wa Yehova,

      Ku nzu y’Imana ya Yakobo.+

      Izatwigisha ibyo dukwiriye gukora

      Kandi natwe tuzabikurikiza.”+

      Kuko amategeko* azaturuka i Siyoni

      N’ijambo rya Yehova rigaturuka i Yerusalemu.+

  • Yesaya 25:6
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    •  6 Kuri uyu musozi,+ Yehova nyiri ingabo azahakoreshereza abantu bo mu bihugu byose

      Umunsi mukuru urimo ibyokurya biryoshye cyane,+

      Umunsi mukuru urimo divayi nziza,*

      Umunsi mukuru urimo ibyokurya biryoshye cyane byuzuye umusokoro,

      Urimo na divayi nziza iyunguruye.

  • Yesaya 52:1
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 52 Siyoni we,+ kanguka! Kanguka wambare imbaraga.+

      Yewe Yerusalemu umujyi wera,+ ambara imyenda yawe myiza,

      Kuko umuntu utarakebwe n’uwanduye batazongera kwinjira iwawe.+

  • Yeremiya 3:17
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 17 Icyo gihe bazita Yerusalemu intebe y’ubwami ya Yehova.+ Ibihugu byose bizaza biteranire i Yerusalemu+ kugira ngo bisingize izina rya Yehova kandi ntibazongera kuyoborwa n’imitima yabo mibi itumva.”

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze