-
Yesaya 2:2, 3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
2 Mu minsi ya nyuma,
Umusozi wubatsweho inzu ya Yehova
Uzakomera cyane usumbe indi misozi,+
Ushyirwe hejuru usumbe udusozi
Kandi abantu bo mu bihugu byose bazawugana ari benshi.+
3 Abantu benshi bazawugana bavuga bati:
“Nimuze tuzamuke tujye ku musozi wa Yehova,
Ku nzu y’Imana ya Yakobo.+
Izatwigisha ibyo dukwiriye gukora
Kandi natwe tuzabikurikiza.”+
-
-
Yesaya 56:6, 7Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
6 Naho abanyamahanga baza mu ruhande rwa Yehova kugira ngo bamukorere,
Bagakunda izina rya Yehova+
Kandi bakaba abagaragu be,
Abantu bose bubahiriza Isabato kandi ntibayihumanye
Kandi bakubahiriza isezerano ryanjye,
7 Na bo nzabazana ku musozi wanjye wera+
Kandi ntume bishimira mu nzu yanjye yo gusengeramo.
Ibitambo byabo bitwikwa n’umuriro n’ibindi bitambo byabo, bizemerwa ku gicaniro cyanjye,
Kuko inzu yanjye izitwa inzu yo gusengerwamo n’abantu bo mu bihugu byose.”+
-
-
Zekariya 2:11Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
11 “Kuri uwo munsi, abantu bo mu bihugu byinshi bazansanga+ kandi bazaba abantu banjye. Njyewe Yehova, nzabana namwe.” Ibyo bizatuma mumenya ko Yehova nyiri ingabo ari we wabantumyeho.
-
-
Zekariya 8:22, 23Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
22 Abantu benshi hamwe n’abantu baturutse mu bihugu bikomeye, bazaza gushaka Yehova nyiri ingabo i Yerusalemu+ no guhendahenda Yehova kugira ngo abemere.’
23 “Yehova nyiri ingabo aravuze ati: ‘muri iyo minsi, abantu icumi bavuye mu bihugu byinshi bivuga indimi zitandukanye,+ bazafata umwenda w’Umuyahudi maze bavuge bati: “turajyana+ kuko twumvise ko Imana iri kumwe namwe.”’”+
-