-
Mariko 1:2-4Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
2 Mu gitabo cy’umuhanuzi Yesaya handitswe ngo: “(Dore ngiye kohereza intumwa yanjye imbere yawe, kandi ni yo izagutegurira inzira.)+ 3 Hari umuntu uvuga cyane ari mu butayu, agira ati: ‘nimutegurire Yehova* inzira, mumutunganyirize aho anyura.’”+ 4 Yohana Umubatiza yaje mu butayu, abwiriza abantu ko bagombaga kubatizwa, bakagaragaza ko bihannye kugira ngo bababarirwe ibyaha.+
-
-
Luka 3:3-6Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
3 Nuko anyura mu turere twose dukikije Yorodani, abwiriza abantu ko bagombaga kubatizwa, bakagaragaza ko bihannye kugira ngo bababarirwe ibyaha.+ 4 Ibyo ni na byo byanditswe mu gitabo cy’umuhanuzi Yesaya. Hagira hati: “Hari umuntu urangurura ari mu butayu ati: ‘nimutegurire Yehova* inzira, mumutunganyirize aho anyura.+ 5 Imikoki* yose izuzuzwa ibitaka iringanire, imisozi yose n’udusozi bizaringanizwa, amakorosi azahinduka inzira zigororotse, kandi ahantu hataringaniye, hazaba inzira ziringaniye. 6 Abantu bose bazabona ukuntu Imana itanga agakiza.’”*+
-