Nehemiya 3:25 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 25 Palali umuhungu wa Uzayi asana igice gikurikiyeho, imbere y’Inkingi ifashe urukuta n’imbere y’umunara ufatanye n’Inzu y’Umwami,+ haruguru ahegereye Urugo rw’Abarinzi.+ Pedaya umuhungu wa Paroshi na we asana igice gikurikiyeho.+ Yeremiya 32:2 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 2 Icyo gihe, ingabo z’umwami w’i Babuloni zari zigose Yerusalemu kandi umuhanuzi Yeremiya yari afungiwe mu Rugo rw’Abarinzi+ rwari mu nzu* y’umwami w’u Buyuda. Yeremiya 37:21 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 21 Nuko Umwami Sedekiya atanga itegeko maze bafungira Yeremiya mu Rugo rw’Abarinzi,+ buri munsi bakamuha umugati wavaga ku muhanda w’abatetsi b’imigati,+ kugeza igihe imigati yose yashiriye mu mujyi.+ Yeremiya yakomeje kuba mu Rugo rw’Abarinzi. Yeremiya 38:28 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 28 Yeremiya yakomeje kuba mu Rugo rw’Abarinzi+ kugeza igihe Yerusalemu yafatiwe kandi igihe Yerusalemu yafatwaga, ni ho yari akiri.+
25 Palali umuhungu wa Uzayi asana igice gikurikiyeho, imbere y’Inkingi ifashe urukuta n’imbere y’umunara ufatanye n’Inzu y’Umwami,+ haruguru ahegereye Urugo rw’Abarinzi.+ Pedaya umuhungu wa Paroshi na we asana igice gikurikiyeho.+
2 Icyo gihe, ingabo z’umwami w’i Babuloni zari zigose Yerusalemu kandi umuhanuzi Yeremiya yari afungiwe mu Rugo rw’Abarinzi+ rwari mu nzu* y’umwami w’u Buyuda.
21 Nuko Umwami Sedekiya atanga itegeko maze bafungira Yeremiya mu Rugo rw’Abarinzi,+ buri munsi bakamuha umugati wavaga ku muhanda w’abatetsi b’imigati,+ kugeza igihe imigati yose yashiriye mu mujyi.+ Yeremiya yakomeje kuba mu Rugo rw’Abarinzi.
28 Yeremiya yakomeje kuba mu Rugo rw’Abarinzi+ kugeza igihe Yerusalemu yafatiwe kandi igihe Yerusalemu yafatwaga, ni ho yari akiri.+