ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 2 Ibyo ku Ngoma 36:15, 16
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 15 Yehova Imana ya ba sekuruza yakomeje kubatumaho abantu ngo bababurire, ababurira inshuro nyinshi, kuko yagiriraga impuhwe abantu be n’ahantu he ho gutura. 16 Ariko bakomeje guseka abo Imana yabatumagaho,+ bagasuzugura amagambo yayo+ kandi bagakoza isoni abahanuzi bayo,+ kugeza ubwo Yehova yarakariye cyane abantu be,+ ku buryo nta wari kubatabara.

  • Nehemiya 9:26
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 26 “Nyamara banze kumvira, bakwigomekaho+ kandi banga Amategeko yawe. Nanone bishe abahanuzi bawe bababuriraga ngo bakugarukire, kandi bakomeza gukora ibikorwa bikabije by’agasuzuguro.+

  • Nehemiya 9:30
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 30 Nyamara wabihanganiye+ imyaka myinshi, ubaburira ukoresheje umwuka wawe binyuze ku bahanuzi ariko ntibumvira. Amaherezo warabaretse abantu bo mu bindi bihugu babategekesha igitugu.+

  • Yeremiya 25:3
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 3 “Kuva mu mwaka wa 13 w’ubutegetsi bwa Yosiya,+ umuhungu wa Amoni umwami w’u Buyuda kugeza uyu munsi, mu gihe kingana n’imyaka 23 yose, Yehova yavuganaga nanjye, nanjye nkaza kubabwira kenshi* ariko mukanga kumva.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze