-
Kuva 3:11, 12Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
11 Ariko Mose asubiza Imana y’ukuri ati: “Nkanjye ndi muntu ki wo kujya kwa Farawo ngakura Abisirayeli muri Egiputa?” 12 Imana iramubwira iti: “Nzagufasha+ kandi iki ni cyo kizakubera ikimenyetso cy’uko ari njye wagutumye: Numara kuvana abantu banjye muri Egiputa, muzaza mukorere* Imana y’ukuri kuri uyu musozi.”+
-
-
Yeremiya 15:20Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
20 Yehova aravuga ati: “Nkugize nk’urukuta rukomeye rw’umuringa muri aba bantu.+
-
-
Ibyakozwe 18:9, 10Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
9 Nanone, muri iryo joro Umwami abwira Pawulo mu iyerekwa ati: “Ntutinye, ahubwo ukomeze kuvuga kandi ntuceceke. 10 Dore ndi kumwe nawe+ kandi nta muntu uzagutera ngo akugirire nabi, kuko hari abantu benshi muri uyu mujyi bazanyizera.”
-