ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 2 Abami 25:4-7
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 4 Abantu baciye inzira mu rukuta rw’umujyi+ maze ingabo zose zihunga ari nijoro zinyuze mu irembo ryo hagati y’inkuta ebyiri, ryari hafi y’ubusitani bw’umwami, igihe Abakaludaya bari bagose umujyi, umwami na we ahunga yerekeza muri Araba.+ 5 Ariko ingabo z’Abakaludaya zakurikiye umwami, zimufatira mu bibaya byo mu butayu bw’i Yeriko maze ingabo ze zose zirahunga asigara wenyine. 6 Nuko Abakaludaya baramufata+ bamushyira umwami w’i Babuloni i Ribula, hanyuma bamucira urubanza. 7 Abahungu ba Sedekiya babiciye imbere ye. Nuko Nebukadinezari amumena amaso, amubohesha iminyururu y’umuringa amujyana i Babuloni.+

  • Yeremiya 52:7-11
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 7 Nyuma yaho abantu baciye inzira mu rukuta rw’umujyi maze ingabo zose zihunga ari nijoro zinyuze mu irembo ryo hagati y’inkuta ebyiri, ryari hafi y’ubusitani bw’umwami, igihe Abakaludaya bari bagose umujyi, zikomeza zerekeza muri Araba.+ 8 Ariko ingabo z’Abakaludaya zakurikiye Sedekiya,+ zimufatira mu bibaya byo mu butayu bw’i Yeriko maze ingabo ze zose zirahunga asigara wenyine. 9 Nuko Abakaludaya baramufata bamushyira umwami w’i Babuloni i Ribula mu gihugu cy’i Hamati, hanyuma amucira urubanza. 10 Umwami w’i Babuloni yicira abahungu ba Sedekiya imbere ye kandi yicira abatware b’u Buyuda i Ribula. 11 Hanyuma umwami w’i Babuloni amena Sedekiya amaso,+ amubohesha iminyururu y’umuringa amujyana i Babuloni, amufungirayo kugeza igihe yapfiriye.

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze