Yeremiya 24:8 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 8 “‘Ariko Yehova aravuga ati: “Sedekiya+ umwami w’u Buyuda, abatware be, abasigaye b’i Yerusalemu bakiri muri iki gihugu n’abatuye mu gihugu cya Egiputa,+ nzabafata nk’imbuto z’umutini zitaribwa kuko ari mbi.+ Yeremiya 34:21 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 21 Sedekiya umwami w’u Buyuda n’abatware be, nzabateza abanzi babo n’abashaka kubica,* mbateze ingabo z’umwami w’i Babuloni+ zasubiye inyuma zikava iwanyu.’+ Yeremiya 37:17 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 17 Umunsi umwe, Umwami Sedekiya amutumaho abantu baramuzana, amubariza mu nzu* ye bari ahantu hiherereye,+ ati: “Ese hari ikintu Yehova yakubwiye”? Yeremiya aramusubiza ati: “Kirahari!” Akomeza avuga ati: “Uzafatwa n’umwami w’i Babuloni!”+ Yeremiya 38:18 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 18 Ariko nudasohoka ngo wishyire abatware b’i Babuloni, Abakaludaya bazafata uyu mujyi, bawutwike+ kandi nawe ntuzabacika.’”+
8 “‘Ariko Yehova aravuga ati: “Sedekiya+ umwami w’u Buyuda, abatware be, abasigaye b’i Yerusalemu bakiri muri iki gihugu n’abatuye mu gihugu cya Egiputa,+ nzabafata nk’imbuto z’umutini zitaribwa kuko ari mbi.+
21 Sedekiya umwami w’u Buyuda n’abatware be, nzabateza abanzi babo n’abashaka kubica,* mbateze ingabo z’umwami w’i Babuloni+ zasubiye inyuma zikava iwanyu.’+
17 Umunsi umwe, Umwami Sedekiya amutumaho abantu baramuzana, amubariza mu nzu* ye bari ahantu hiherereye,+ ati: “Ese hari ikintu Yehova yakubwiye”? Yeremiya aramusubiza ati: “Kirahari!” Akomeza avuga ati: “Uzafatwa n’umwami w’i Babuloni!”+
18 Ariko nudasohoka ngo wishyire abatware b’i Babuloni, Abakaludaya bazafata uyu mujyi, bawutwike+ kandi nawe ntuzabacika.’”+