-
Yeremiya 40:5Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
5 Igihe Yeremiya yari akiri aho, Nebuzaradani aramubwira ati: “Genda usange Gedaliya+ umuhungu wa Ahikamu+ umuhungu wa Shafani,+ uwo umwami w’i Babuloni yahaye gutegeka imijyi y’i Buyuda maze uturane na we mu bandi baturage; cyangwa se ujye ahandi wumva ushaka.”
Nuko umutware w’abarindaga umwami amuha ibyokurya byo kujyana, amuha n’impano maze aramureka aragenda.
-
-
Yeremiya 41:2Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
2 Ishimayeli umuhungu wa Netaniya na ba bagabo 10 bari kumwe na we, barahaguruka bicisha inkota Gedaliya umuhungu wa Ahikamu, umuhungu wa Shafani. Uko ni ko yishe uwo umwami w’i Babuloni yari yarashyizeho ngo ategeke igihugu.
-