-
1 Abami 11:1-3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
11 Umwami Salomo yakunze abandi bagore bo mu bindi bihugu benshi,+ biyongeraga ku mukobwa wa Farawo.+ Yashatse Abamowabukazi,+ Abamonikazi,+ Abedomukazi, Abasidonikazi+ n’Abahetikazi.+ 2 Yehova yari yarabwiye Abisirayeli ati: “Ntimuzifatanye na bo* kandi na bo ntibazifatanye namwe; kuko byanze bikunze bazahindura umutima wanyu mugakorera imana zabo.”+ Ariko abagore bo muri ibyo bihugu ni bo Salomo yifatanyije na bo kandi arabakunda. 3 Salomo yari afite abagore 700 b’abanyacyubahiro n’inshoreke 300 kandi abo bagore bagiye bamuyobya buhoro buhoro.
-