ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Yesaya 11:11
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 11 Kuri uwo munsi Yehova azongera agaragaze imbaraga ze,* ku nshuro ya kabiri, kugira ngo afashe abantu be basigaye abavane muri Ashuri,+ muri Egiputa,+ i Patirosi,+ i Kushi,+ muri Elamu,+ i Shinari,* i Hamati no mu birwa byo mu nyanja.+

  • Yeremiya 50:19
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 19 Nzagarura Isirayeli mu rwuri* rwe,+ arishe i Karumeli n’i Bashani+ kandi azahaga* ari mu misozi miremire ya Efurayimu+ na Gileyadi.’”+

  • Ezekiyeli 39:27
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 27 Nimbagarura mbakuye mu mahanga, nkabahuriza hamwe mbakuye mu bihugu by’abanzi babo,+ nzagaragariza muri bo ko ndi uwera, imbere y’abantu bo mu bihugu byinshi.’+

  • Amosi 9:14
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 14 Nzagarura abantu banjye ari bo Bisirayeli bari barajyanywe mu kindi gihugu ku ngufu.+

      Bazubaka imijyi yari yarahindutse amatongo maze bayituremo.+

      Bazatera imizabibu banywe divayi yayo,+

      Batere n’ibiti by’imbuto barye imbuto zezeho.’+

  • Zefaniya 3:20
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 20 Icyo gihe nzabagarura.

      Ni ukuri, icyo gihe nzabakoranyiriza hamwe.

      Igihe nzagarura abanyu bajyanywe mu bindi bihugu ku ngufu,

      Nzatuma mumenyekana kandi abantu bo mu bihugu byose byo ku isi bazabashima.+ Mwe ubwanyu muzabyibonera.” Uko ni ko Yehova avuze.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze