ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Yeremiya 25:17
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 17 Nuko mfata igikombe cyari mu ntoki za Yehova, nkinywesha ibihugu byose Yehova yari yantumyeho.+

  • Yeremiya 25:20
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 20 abanyamahanga bose batuye mu gihugu cyabo, abami bose bo mu gihugu cya Usi, abami bose bo mu gihugu cy’Abafilisitiya,+ Ashikeloni,+ Gaza, Ekuroni n’abasigaye bo muri Ashidodi;

  • Ezekiyeli 25:15, 16
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 15 “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘urwango rwinshi rw’Abafilisitiya rwatumye bashakisha uko bakwihorera kandi bakarimbura bafite ubugome.+ 16 Ni yo mpamvu Umwami w’Ikirenga Yehova avuga ati: “ngiye kurambura ukuboko kwanjye mpane Abafilisitiya+ kandi nzatsemba Abakereti,+ ndimbure n’abaturage basigaye ku nkombe y’inyanja.+

  • Amosi 1:6
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    •  6 Yehova aravuze ati:

      ‘“Kubera ko abaturage b’i Gaza bigometse kenshi,+ sinzisubiraho ngo ndeke kubahana,

      Bitewe n’uko bafashe abantu bari baboshywe bajyanywe mu kindi gihugu ku ngufu,+ bakabashyikiriza Abedomu.

  • Zefaniya 2:4
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    •  4 Gaza izahinduka umujyi utagira abantu.

      Ashikeloni izahinduka amatongo.+

      Abaturage bo muri Ashidodi bazirukanwa ku manywa.*

      Ekuroni yo izarimburwa burundu.+

  • Zekariya 9:5, 6
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    •  5 Abo muri Ashikeloni bazabireba bagire ubwoba.

      Ab’i Gaza bazagira umubabaro mwinshi cyane.

      Abo muri Ekuroni na bo bazababara, bitewe n’uko ibyo bari biringiye bitabonetse.

      Nta mwami uzongera kuba i Gaza,

      Kandi muri Ashikeloni ntihazongera guturwa.+

       6 Abana bavutse ku babyeyi batashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko bazatura muri Ashidodi,

      Kandi nzatuma ubwibone bw’Abafilisitiya bushira.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze