-
Yesaya 9:11, 12Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
11 Yehova azashyira hejuru abanzi ba Resini bamurwanye
Kandi azamuteza abamurwanya.
12 Siriya izaturuka iburasirazuba* n’Abafilisitiya baturuke iburengerazuba,+
Kandi bazasamira Isirayeli bayimire.+
Kwigomeka kwayo ni ko gutuma atareka kuyirakarira,
Agakomeza kurambura ukuboko kwe kugira ngo ayikubite.+
-
-
Yesaya 14:29Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
29 “Yewe Bufilisitiya we, ntihagire n’umwe wishima,
Bitewe n’uko inkoni yagukubitaga yavunitse.
-
-
Yeremiya 47:1Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
47 Ibi ni byo Yehova yabwiye umuhanuzi Yeremiya ko bizaba ku Bafilisitiya,+ mbere y’uko Farawo atsinda Gaza.
-
-
Yoweli 3:4-6Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
4 Baturage b’i Tiro n’i Sidoni, namwe baturage mutuye mu turere two mu Bufilisitiya,
Ni iki mundega?
Ese hari ikintu kibi naba narabakoreye, ku buryo mwaba muri kukinyishyura?
Niba ari ibyo munkoreye,
Nanjye sinzatinda kubishyura. Nzahita mbakorera nk’ibyo munkoreye.+
5 Mwantwariye ifeza na zahabu,+
Ibintu byanjye byiza by’agaciro mubijyana mu nsengero zanyu.
6 Abantu bo mu Buyuda n’ab’i Yerusalemu mwabagurishije ku Bagiriki,+
Kugira ngo bajyanwe kure y’igihugu cyabo.
-
-
Amosi 1:6Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
6 Yehova aravuze ati:
-