-
Ezekiyeli 25:15-17Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
15 “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘urwango rwinshi rw’Abafilisitiya rwatumye bashakisha uko bakwihorera kandi bakarimbura bafite ubugome.+ 16 Ni yo mpamvu Umwami w’Ikirenga Yehova avuga ati: “ngiye kurambura ukuboko kwanjye mpane Abafilisitiya+ kandi nzatsemba Abakereti,+ ndimbure n’abaturage basigaye ku nkombe y’inyanja.+ 17 Nzabakorera ibikorwa bikomeye byo kwihorera, mbahe ibihano bikomeye. Igihe nzihorera bazamenya ko ndi Yehova.”’”
-
-
Amosi 1:9, 10Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
9 Yehova aravuze ati:
‘Kubera ko abaturage b’i Tiro bigometse kenshi,+ sinzisubiraho ngo ndeke kubahana,
Kubera ko bafashe itsinda ry’abantu bari baboshywe bajyanywe mu kindi gihugu ku ngufu, bakarishyikiriza Abedomu,
Kandi ntibibuke isezerano Tiro yari yaragiranye na Isirayeli.+
10 Ni yo mpamvu nzohereza umuriro ku nkuta z’i Tiro,
Ugatwika inyubako z’imitamenwa zaho.’+
-