ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Yesaya 23:1
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 23 Uru ni rwo rubanza rwaciriwe Tiro:+

      Nimurire cyane mwa mato y’i Tarushishi mwe,+

      Kubera ko icyambu cyasenywe, nta wushobora kuhinjira.

      Iyo nkuru bayibwiriwe mu gihugu cya Kitimu.+

  • Yesaya 23:4
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    •  4 Korwa n’isoni Sidoni we, wa mujyi we ufite umutekano wubatse ku nyanja,

      Kuko inyanja yavuze iti:

      “Sinigeze ngira ibise kandi sinabyaye,

      Sinareze abahungu kandi sinakujije abakobwa.”*+

  • Yeremiya 25:17
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 17 Nuko mfata igikombe cyari mu ntoki za Yehova, nkinywesha ibihugu byose Yehova yari yantumyeho.+

  • Yeremiya 25:22
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 22 abami bose b’i Tiro, abami bose b’i Sidoni+ n’abami b’ikirwa cyo mu nyanja;

  • Yeremiya 27:2, 3
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 2 “Yehova yarambwiye ati: ‘boha imigozi, ubaze n’umugogo* ubishyire ku ijosi ryawe. 3 Uzabyoherereze umwami wa Edomu,+ umwami w’i Mowabu,+ umwami w’Abamoni,+ umwami w’i Tiro+ n’umwami w’i Sidoni,+ ubihe abantu baje i Yerusalemu kureba Sedekiya umwami w’u Buyuda, babijyane.

  • Ezekiyeli 28:21
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 21 “Mwana w’umuntu we, hindukira urebe Sidoni,+ uhanure ibizayibaho.

  • Yoweli 3:4
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    •  4 Baturage b’i Tiro n’i Sidoni, namwe baturage mutuye mu turere two mu Bufilisitiya,

      Ni iki mundega?

      Ese hari ikintu kibi naba narabakoreye, ku buryo mwaba muri kukinyishyura?

      Niba ari ibyo munkoreye,

      Nanjye sinzatinda kubishyura. Nzahita mbakorera nk’ibyo munkoreye.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze