-
Yeremiya 25:17Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
17 Nuko mfata igikombe cyari mu ntoki za Yehova, nkinywesha ibihugu byose Yehova yari yantumyeho.+
-
-
Yeremiya 25:22Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
22 abami bose b’i Tiro, abami bose b’i Sidoni+ n’abami b’ikirwa cyo mu nyanja;
-
-
Ezekiyeli 26:3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
3 Ni yo mpamvu Umwami w’Ikirenga Yehova avuga ati: ‘Tiro we, ngiye kugutera, nguteze ibihugu byinshi nk’uko inyanja izamura imiraba yayo.
-
-
Ezekiyeli 27:2Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
2 “Mwana w’umuntu we, ririmbira Tiro indirimbo y’agahinda,+
-
-
Yoweli 3:4Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
4 Baturage b’i Tiro n’i Sidoni, namwe baturage mutuye mu turere two mu Bufilisitiya,
Ni iki mundega?
Ese hari ikintu kibi naba narabakoreye, ku buryo mwaba muri kukinyishyura?
Niba ari ibyo munkoreye,
Nanjye sinzatinda kubishyura. Nzahita mbakorera nk’ibyo munkoreye.+
-
-
Amosi 1:9, 10Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
9 Yehova aravuze ati:
‘Kubera ko abaturage b’i Tiro bigometse kenshi,+ sinzisubiraho ngo ndeke kubahana,
Kubera ko bafashe itsinda ry’abantu bari baboshywe bajyanywe mu kindi gihugu ku ngufu, bakarishyikiriza Abedomu,
Kandi ntibibuke isezerano Tiro yari yaragiranye na Isirayeli.+
10 Ni yo mpamvu nzohereza umuriro ku nkuta z’i Tiro,
Ugatwika inyubako z’imitamenwa zaho.’+
-