Yeremiya
47 Ibi ni byo Yehova yabwiye umuhanuzi Yeremiya ko bizaba ku Bafilisitiya,+ mbere y’uko Farawo atsinda Gaza. 2 Yehova aravuga ati:
“Dore amazi menshi aje aturutse mu majyaruguru.
Azahinduka umugezi wuzuye.
Azarengera igihugu n’ibikirimo byose,
Arengere umujyi n’abawutuye.
Abantu bazatabaza
Kandi umuntu wese utuye mu gihugu arire cyane.
3 Urusaku rw’ibinono by’amafarashi ye
N’urusaku rw’amagare ye y’intambara
Hamwe n’urusaku rw’inziga zayo,
Bizatuma abagabo badasubira inyuma ngo bakize abana babo,
Kuko bazaba bacitse intege.
4 Ibyo bizaba bitewe n’uko hari umunsi uzaza, ukarimbura Abafilisitiya bose,+
Ugatuma umuntu wese wari usigaye ashyigikiye Tiro+ na Sidoni+ ayireka,
Kuko Yehova azarimbura Abafilisitiya,
5 Gaza izazana uruhara.*
Ashikeloni yaracecekeshejwe.+
Yemwe abasigaye bo mu kibaya cyaho mwe,
Muzikebagura mugeze ryari?+
6 Wa nkota ya Yehova we!+
Uzatuza ryari?
Subira mu rwubati* rwawe.
Ruhuka kandi uceceke.
7 Yatuza ite,
Ko Yehova yayihaye itegeko?
Yagenewe Ashikeloni n’inkombe zo ku nyanja.+
Ni ho yayitumye.”