4 muzacira umwami w’i Babuloni uyu mugani mumuseka, muti:
“Mbega ukuntu uwakoreshaga abandi imirimo y’agahato ibye birangiye!
Mbega ukuntu kugirira abandi nabi byarangiye!+
5 Yehova yavunaguye inkoni y’ababi,
Yavunnye inkoni y’abayobozi,+
6 Avunagura uwahoraga akubitana umujinya+ abantu bo mu bindi bihugu,
Uwategekeshaga ibihugu uburakari kandi agahora abitoteza.+