35 Umuturage w’i Siyoni aravuga ati: ‘urugomo nakorewe n’urwakorewe umubiri wanjye rube kuri Babuloni.’+
Yerusalemu iravuga iti: ‘amaraso yanjye abe ku gihugu cy’u Bukaludaya.’”
36 Ni yo mpamvu Yehova avuga ati:
“Ngiye kukurenganura+
Kandi nzaguhorera.+
Nzakamya inyanja yayo nkamye n’amariba yayo.+