29 Mutumeho abarashisha imiheto,
Abazi gukoresha imiheto bose,+ baze barwanye Babuloni.
Bayigote impande zose ntihagire n’umwe ubacika.
Muyiture ibihwanye n’imirimo yayo,+
Muyikorere ibihuje n’ibyo yakoze byose.+
Kuko yirase kuri Yehova,
Ikirata ku Wera wa Isirayeli.+