ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Abalewi 26:32
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 32 Igihugu cyanyu kizabura abazakibamo+ ku buryo abanzi banyu bazaza kugituramo bazakireba bakumirwa.+

  • 2 Ibyo ku Ngoma 36:20, 21
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 20 Abasigaye baticishijwe inkota yabajyanye ku ngufu i Babuloni,+ abagira abagaragu be n’ab’abahungu be,+ kugeza igihe ubwami bw’Abaperesi bwatangiriye gutegeka,+ 21 kugira ngo ibyo Yehova yavuze akoresheje umuhanuzi Yeremiya bibe.+ Ubutaka bwari gukomeza kubaho budahingwa, kugeza igihe bwari kuba burangirije kuruhuka amasabato yabwo.+ Igihe cyose bwamaze budahingwa bwaruhukaga isabato, kugira ngo bwuzuze imyaka 70.+

  • Yesaya 6:11
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 11 Nuko ndavuga nti: “Yehova, bizageza ryari?” Na we aransubiza ati:

      “Ni ukugeza igihe imijyi izaba yarasenyutse ikaba amatongo, itakibamo abaturage,

      Amazu atakibamo abantu

      N’igihugu cyarasenyutse kandi kidatuwe;+

  • Yeremiya 10:22
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 22 Nimutege amatwi! Hari inkuru twumvise.

      Mu gihugu cyo mu majyaruguru hari akavuyo,+

      Abasirikare bacyo baje gutuma imijyi y’u Buyuda isigara itarimo abaturage no gutuma imijyi yaho isigara ituwe n’ingunzu.*+

  • Ezekiyeli 33:28
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 28 Igihugu nzagihindura ahantu hadatuwe+ kandi ubwirasi bwacyo buzashira. Imisozi ya Isirayeli ntizongera guturwa+ kandi nta muntu uzongera kuyinyuramo.

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze