-
Yesaya 34:6, 7Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
6 Yehova afite inkota: Izuzura amaraso.
Izuzuraho ibinure,+
Yuzure amaraso y’amasekurume y’intama n’ay’ihene
N’ibinure byo ku mpyiko by’amapfizi y’intama.
Kuko Yehova agiye gutambira igitambo i Bosira,
Mu gihugu cya Edomu hakabagirwa amatungo menshi.+
7 Ayo matungo azamanukana n’ibimasa byo mu ishyamba,
Ibimasa bikiri bito bimanukane n’ibikuze bifite imbaraga.
Igihugu cyabo kizuzura amaraso,
Umukungugu waho uzuzuraho ibinure.”
-
-
Ezekiyeli 39:18Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
18 Muzarya inyama z’abantu bakomeye kandi munywe amaraso y’abatware bo mu isi. Bose ni nk’amapfizi y’intama n’abana b’intama, ihene n’ibimasa, amatungo yose abyibushye y’i Bashani.
-