-
Yesaya 41:29Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
29 Dore bose basa n’abatariho.
Ibikorwa byabo ni ubusa.
Ibishushanyo byabo bicuzwe mu byuma, ni umuyaga kandi ni ubusa.+
-
-
Yeremiya 14:22Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
22 Ese mu bigirwamana bitagira akamaro byo mu bihugu, hari icyagusha imvura?
Ese ijuru ubwaryo ryashobora kugusha imvura?
Yehova Mana yacu, ese si wowe ukora ibintu nk’ibyo?+
Turakwiringira,
Kuko ibyo bintu byose ari wowe wenyine ubikora.
-