ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 2 Ibyo ku Ngoma 36:7
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 7 Nanone Nebukadinezari yafashe bimwe mu bikoresho byo mu nzu ya Yehova abijyana i Babuloni, abishyira mu nzu* ye.+

  • Ezira 1:7
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 7 Nanone Umwami Kuro atanga ibikoresho byahoze mu nzu ya Yehova kuko Nebukadinezari yari yarabivanye i Yerusalemu akabishyira mu nzu y’imana ye.+

  • Yeremiya 51:34
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 34 “Nebukadinezari* umwami w’i Babuloni yarandiye.+

      Yatumye nyoberwa icyo nkora.

      Yansize meze nk’igikoresho kirimo ubusa.

      Yamize adahekenye nk’ikiyoka kinini,+

      Yujuje mu nda ye ibintu byanjye byiza.

      Yanjugunye kure.

  • Daniyeli 1:1, 2
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 1 Mu mwaka wa gatatu w’ubutegetsi bwa Yehoyakimu+ umwami w’u Buyuda, Nebukadinezari umwami w’i Babuloni yaje i Yerusalemu arahagota.+ 2 Nuko Yehova atuma atsinda Yehoyakimu umwami w’u Buyuda+ kandi bimwe mu bikoresho byo mu rusengero rw’Imana y’ukuri, abijyana mu gihugu cy’i Shinari*+ mu nzu y’imana ye. Ibyo bikoresho yabishyize mu nzu yabikwagamo ubutunzi bw’imana ye.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze