-
2 Abami 25:11, 12Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
11 Nebuzaradani wayoboraga abarindaga umwami w’i Babuloni, yajyanye ku ngufu abantu bari basigaye mu mujyi n’abari baratorotse bagahungira ku mwami w’i Babuloni n’abandi baturage.+ 12 Ariko bamwe mu bantu bari bakennye cyane bo muri icyo gihugu, umukuru w’abarindaga umwami yabagize abakozi bakora mu mirima y’imizabibu n’indi mirimo y’ubuhinzi y’agahato.+
-
-
Yeremiya 39:9, 10Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
9 Nebuzaradani+ wayoboraga abarindaga umwami, yafashe abaturage bari barasigaye mu mujyi n’abari baragiye ku ruhande rwe n’abandi bose bari basigaye, abajyana i Babuloni ku ngufu.
10 Ariko Nebuzaradani umutware w’abarindaga umwami yarekeye mu gihugu cy’u Buyuda bamwe mu baturage bari bakennye cyane, batari bafite ikintu na kimwe batunze. Kuri uwo munsi yanabahaye imizabibu n’imirima yo guhingamo.*+
-